Sinzogera kureba amashusho y' anduye ukundi.
Amashusho y’urukozasoni yamaze imyaka 10 ayobora ubuzima bwanjye.Numvaga nta bushobozi mfite bwo kubihagarika, kandi isoni zaranshenguraga.
Sinkwiye kureba ibi bintu. Ibi si byo.
Mfite imyaka 13. Nari ndi gusoroma imbuto ku murima, maze umusore umwe avuga cyane ku mafoto yabonye kuri interineti. Kubera amatsiko, iryo joro nakoresheje interineti yihuta gake maze nshakisha ijambo "imibonano mpuzabitsina."
Ibyo nabonye byari birenze kure ibyo nari nsanzwe ndeba mu kwamamaza imyenda y’imbere mama yajyaga areba. Nubwo ayo matangazo yari yaranshyizemo irari rito, ayo mafoto yatumye umutima wanjye utera cyane, numva nshishikaye kurusha uko nari narigeze mbere.
Ariko nanone, numvaga umutima wanjye urimo uncira urubanza, nk’aho hari ikosa rikomeye nari ngiye gukora.
Ariko buhoro buhoro, nagize ikinya kuri ubwo bwoba, ntibwongera kungiraho ingaruka nka mbere.
Naguye muri icyo cyobo, ngera kure cyane rwose. Nimuhumuriza, nibwira ko imyitwarire yanjye ntacyo itwaye — ariko nari nibeshye. Nari mu bubata bukomeye, ntuye mu mwijima w’isoni n’ikimwaro.
Numvaga meze neza iyo nabaga maze iminsi micye ntareba ayo mafoto, ariko nyuma nkongera kurambirwa gukora ibintu ntashaka, ndushye kuba umuntu ntashakaga kuba we.
Mpora nibaza nti: "Ubuzima bwanjye buzahora bumeze gutya gusa?"
Umunezero amashusho y’urukozasoni yampaga byari ukwishuka gusa. Ibyo amashusho yampaga ntibyashoboraga kumpa urukundo, kwemerwa, no kwizerwa n'ifuzaga.
Nashakaga umunezero, ariko sinashakaga ingaruka. Umunezero ntiwakomeza kumva utyo mu mutima wanjye; nasigaranye isoni nyuma yabyo.
Nashakaga gukemura icyo kibazo, ariko sinashakaga guhura n’ingaruka zacyo. Kwinezeza nibyo nashakaga, ariko sinashakaga kumva ubusa mu mutima wanjye, kandi isoni zari zigihari.
Mu mwaka wa 2009, nari mu rugendo n’inshuti zanjye. Umuntu umwe yaje kudusanga kuwa Gatanu, maze ku Cyumweru agongwa n’imodoka, ahita yitaba Imana.
Nyuma yo gufasha mu kumenya uko nyiri murambo nyirizina, byaranshavuye cyane. Nisanga ububata bwanjye bwageze ku rundi rwego, rubi kurushaho. ****** Ndimondagiza ubuzima bwanjye n’ibi bintu, kandi nifuza kwica iyo ngeso n’ubwo byasabaga icyo cyose.******
Nafashe ingamba zikomeye zo kwigobotora. Kugira ubushake bwo kubihagarika gusa ntibyari bihagije. Imigambi myiza ntacyo yari kumara iyo ntabishyira mu bikorwa.
Niyo mpamvu nahisemo kwemera ikibazo cyanjye, nkicisha bugufi. Ibyo byasobanuye ko ntakigira ibanga ukundi. Nagombaga gushaka ubufasha.
Numvaga ncishije bugufi kurusha ikindi gihe cyose. Nahuye n’inshuti yizerwa maze musangiza ikibazo cyanjye. Namwemereye ko yajya ampamagara igihe icyo ari cyo cyose ambaza ibibazo biremereye, maze nawe abyubahiriza mu minsi n’amezi yakurikiyeho kugira ngo anshyire ku murongo.
Kwiga kwibwiza ukuri ku buzima bwanjye no kubishyira mubikorwa byabaye intambwe ikomeye cyane ku rugendo rwanjye rwo kwibohora.
Wenda nawe wumva wabuze uko ubigenza, ukumva uri wenyine muri ibi. Ariko ndakubwira ko kuganira n’umuntu uzi kumva no gusobanukirwa n’ibyo urimo binagufasha cyane.
Niyo mpamvu hari umuntu mu ikipe yacu wifuza kuganira nawe. Koresha iyi fomu iri hepfo hano kugira ngo utwandikire.
You don't have to face this alone. Fill in the form below and one of our mentors will respond as soon as possible. It's confidential and always free. Our mentors are not counsellors. They are ordinary people willing to join people on their journey in a compassionate and respectful manner.
These issues can be hard to face. If you’re considering harming yourself or others, please read this!
Please fill out the form below so we can get in touch with you.